Inka ntigenerwa amazi, irayegerezwa aho ibishakiye igasomaho

Yanditswe na KT Radio Team October 10, 2020 - 10:00

Impuguke mu by’ubworozi bw’amatungo zivuga ko inka zidakwiye kugenerwa amazi nk’uko aborozi benshi babigenza, ahubwo ko zikwiye kuyegerezwa, aho ziyashakiye zigasomaho.

Abavuga ibi banavuga ko inka itanga umusaruro mwiza iyo hitawe no ku byo irya, ndetse n’igihe ibirira.

Joseph Nshokeyinka ushinzwe gahunda yo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo muri RDDP, avuga ko igihe inka ihawe ibyatsi byiza, birimo intungamubiri zihagije, yagombye kurya ibipima 3,5% by’ibiro ifite, igahabwa ibipima 4% by’ibiro ifite igihe ihawe ibyatsi bitari byiza cyane, urugero nk’ibishaje bitacyifitemo intungamubiri zihagije.

Mu buryo bwumvikana kurushaho, ngo inka nkuru yagombye guhabwa byibura imiba itatu igaragara ku munsi. Umuba ugaragara ni ukuvuga uwikorerwa n’umuntu w’umugabo, ufite imbaraga.

Ibindi ku buryo bwiza bwo kwita ku nka, byumwe muri iyi nkuru ikurikira: