USA: Umujyanama wa Trump mu masengesho aravugako abamarayika barekuwe bava muri Afrika kugirango bafashe Donald Trump gutsinda

Yanditswe na KT Radio Team November 5, 2020 - 19:37

Umujyanama wa prezida Donald Trump mu by’umwuka Paula White-Cain, avuga ko “abamarayika barekuwe” bava muri Afurika no muri Amerika y’Epfo kugira ngo bafashe donald trump gutsinda amatora aho akomeje kurushwa n’uwo bahanganye Joe Biden uhagarariye ishyaka ry’abademocrate.

Mu mashusho yakwiriye hose asenga ashishikaye White-Cain yagize ati: “Ndumva ijwi ry’intsinzi, Uwiteka aravuga ko byakozwe. Kuko numva, intsinzi, intsinzi, intsinzi mu ijuru ndayumva muri jyewe.”

Pasiteri White-Cain yongeraho ko “abamarayika boherejwe gufasha trump gutsinda biden ngo bahorejwe bavuye muri ” muri Afurika no muri Amerika y’Epfo.

Agira ati: “ndabumva barikuza mwizina rya Yesu… imbaraga z’abamarayika ziramanutse “.

Amashusho y’uyu mu pasteur asengera Perezida Trump yakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu babikurikiye babisanishije no gusaza imigeri mu gihe miliyoni z’abantu hirya no hino kwisi; bategereje n’amatsiko menshi kumva amakuru aturuka muri America, aho amajwi akomeje kubarurwa.

Tanga Igitekerezo