Ibigo by’amashuri bifite impungenge ku gutunga abanyeshuri batarishyuye amafaranga y’ishuri

Yanditswe na KT Radio Team November 6, 2020 - 11:56

Bimwe mu bigo by’amashuri bivuga ko bifite impungenge z’uko bizatunga abana, n’uko indi mirimo izakorwa mu gihe hari benshi bagiye ku ishuri batarishyuye amafaranga y’ishuri kandi ibyo bigo akenshi ari yo bikoresha mu buzima bwa buri munsi.

Ibyo biravugwa mu gihe amashuri amaze iminsi mike yongeye gukora nyuma y’igihe.

Bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo bavuga ko abana bishyuye amafaranga y’ishuri ari bake cyane ku buryo bafite impungenge.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa 3 Ugushyingo 2020, yavuze ko abantu bose bagizweho ingarukana Covid-19, bityo ko hakwiye kuba ubwumvikane ku buryo hatagira umwana uhutazwa.

Umva inkuru irambuye hano:

Tanga Igitekerezo