Benshi mu batuye Kigali ntabwo bazi gahunda zo kwita ku batishoboye

Yanditswe na KT Radio Team November 11, 2020 - 16:56

Icyegeranyo cyakozwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) kirerekana ko abaturage benshi mu mujyi wa Kigali, bagaragaje ko batazi gahunda zo kwita ku batishoboye zirimo VUP, Ubudehe, Girinka na gahunda zo kubakira abatishoboye.

Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi mu nzego z’ibanze(Citzen Report Card 2020) yerekana ko mu karere ka Gasabo 43% batazi izi gahunda, mu gihe abazishima ari 38%. Mu karere ka Nyarugenge, abatazi izi gahunda ni 47,3% mu gihe abazishima ari 36.7% gusa. Mu karere ka Kicukiro ho abatazi izi gahunda ni 53.4% mu gihe abazishima ari 42.3%.

Kuri uyu wa gatau RGB ikaba yamurikiye abayobozi mu nzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa mu iterambere bo mu mugi wa Kigali iki cyegeranyo kerekana uko abaturage babona imiyoborere n’Imitangire ya Serivisi mu nzego z’ibanze.

Muri rusange abatuye mu mugi wa Kigali bakaba bashima serivsi z’ibikorwaremezo ku kigero kiri hejuru ya 74%, bagashima servisi z’amashanyarazi hejuru ya 80% ariko abagera kuri 50% banenga serivisi z’amazi,

Tanga Igitekerezo