Nyamagabe: Ababangamiwe n’ikiraro barizezwa kubakirwa icyo mu kirere

Yanditswe na KT Radio Team January 4, 2021 - 09:04

Abatuye n’abaturiye agasantere ka Rwondo ko mu Murenge wa Nkomane mu Karere ka Nyamagabe, barifuza ko akagezi ka Kabavu baturiye kakubakwaho ikiraro gikomeye, cyafasha abanyeshuri n’abarema isoko kwambuka.

Bavuga ko ibiraro bagerageje kwiyubakira byose bitwarwa n’amazi y’imvura ajya anatera umwuzure mu mirima yabo, ndetse ikanatwara abantu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko hari amateme manini ari kuri kariya kagezi, bityo agasaba abaturage kuba ari yo bifashisha mu gihe cy’imvura, nubwo byaba bisaba kuzenguruka kure cyane, ariko bakarengera ubuzima bwabo. 

Avuga ko hari aho bagiye bakora amateme y’abanyamaguru aca mu kirere muri Nyamagabe, bityo bakaba bagiye kuzakora inyigo bakareba niba no hafi y’agasantere ka Rwondo barihashyira.

Tanga Igitekerezo