REB ntizongera gukurikirana iby’ibizamini mu mashuri

Yanditswe na KT Radio Team January 4, 2021 - 16:05

Mu Rwanda haherutse gushyirwaho ikigo gishinzwe iby’ibizamini by’amashuri abanza, ayisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugenzuzi bwayo cyiswe ‘National Examination and School Inspection Authority’ (NESA).

Iby’izo mpinduka byagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yasobanuraga impinduka zitandukanye zabaye mu miyoborere mu nzego z’uburezi ndetse hakaba harabaye n’ihererekanyabubasha ku bayobozi bashya n’abagiye, igikorwa cyabaye mu cyumweru gishize.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko icyo kigo gishya kugeza ubu kitarabonerwa ubuyobozi, gusa avuga ko kizaba gishinzwe ibizamini ku buryo hatazongera kumvikana ibizamini byakoreshejwe na REB cyangwa ibyakoreshejwe n’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP).

Icyo kigo kizaba gishinzwe kandi ubugenzuzi bw’amashuri, amasomo, ndetse n’imikorere y’amashuri atari ku rwego rwa kaminuza.

Tanga Igitekerezo