Bifuza gusanirwa Biogaz zangiritse

Yanditswe na KT Radio Team January 6, 2021 - 07:25

Abatuye mu Mudugudu wa Ruhuha uherereye mu murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batuzwa muri uyu mudugudu bari bishimiye gutuzwa heza batari barigeze batekereza, akarusho bakaba bari bafite n’uburyo bwo gucana bifashishije biogaz.

Ibyishimo byo gucana batarinze kujya gutashya ariko kuri bamwe hashize igihe byarayoyotse, kuko hari ibigega bya biogaz byapfuye, ariko n’ibikora ntibibashe gutanga umuriro ku ngo enye zose zibishamikiyeho.

Aba baturage bifuza gufashwa bagasanirwa ibyo bigega bya Biogaz, cyane ko banavuga ko batanamenya aho babariza kugira ngo bisanwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba avuga ko bamenye ko izo biogaz zapfuye, hagashakwa umutekinisiye ureba ibisabwa kugira ngo bikosorwe, hanyuma bo bakaba basabira abaturage amafaranga ibihumbi 500 yasabwaga kugira ngo izo biogaz zongere gukora.

Uyu muyobozi ariko avuga ko abaturage na bo bagomba kumenya ko iyo bahawe ibikorwa remezo baba bakomba kubibungabunga, byanapfa bakabyikoreshereza kuko ubuyobozi butakomeza kujya bubakorera byose.

Tanga Igitekerezo