Muhanga: Mu kwezi kumwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi kiraba cyasohotse

Yanditswe na KT Radio Team January 7, 2021 - 13:50

Inama Njyanama y’akarere ka Muhanga iratangaza ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga cyarangije kwemezwa ubu hategerejwe ikigo cy’igihugu cy’imiturire Rwanda Housing Authority ngo gisohoke.

Ibyo biravugwa mu gihe hari abaturage bafite ubutaka mu mujyi wa Muhanga bavuga ko kuba gitinda gusohoka bibaheza mu gihirahiro ku mikoreshereze yabwo, kuko hari abangiwe kubukoresha kubera ko hari nk’abafite ubutaka buzakoreshwa ibindi birimo nko kurimbisha umujyi cyangwa bukaba buteganyijwe gucibwaho imihanda, ubu bakaba batemerewe kubwubakaho.

Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Muhanga Shyaka Theobald, avuga ko igishushanyo mbonera kigeze ku ntambwe ishimishije kuko ibyagombaga gushyirwa ku murongo byose byakozwe birimo kukigaragariza abaturage no kugitangaho ibitekerezo.

Tanga Igitekerezo