Haracyakenewe abarimu barenga ibihumbi 24 ngo abakenewe bose buzure

Yanditswe na KT Radio Team January 9, 2021 - 07:43

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko hagikenewe abarimu ibihumbi 24,410 bagomba gushyirwa mu myanya kugira ngo abakenewe bose babe buzuye.

Ibyo ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 7 Mutarama 2021, kikaba cyari kigamije kugaragaza uko uburezi buhagaze muri ibi bihe bigoye bya Covid-19.

Minisitiri Uwamariya avuga ko igikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya gikomeje kuko hagikenewe benshi, cyane ko n’ibyumba by’amashuri byari biteganyijwe kubakwa biri hafi kurangira.

Tanga Igitekerezo