Yolande Mukagasana yashinze Fondasiyo ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Yanditswe na KT Radio Team January 12, 2021 - 08:54

Yolande Mukagasana afatanyije n’abandi bantu banyuranye babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze umuryango witwa ‘Fondation Yolande Mukagasana’, ufite intego zinyuranye cyane cyane kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ibikorwa by’ubugeni bijyanye n’amateka ya Jenoside, byaba binyuze mu ndirimbo, ikinamico ndetse na sinema.

Yolande Mukagasana ari na we Muyobozi Mukuru wa Fondasiyo avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikigaragara cyane cyane mu banyamakuru no mu mashuri makuru, biyobowe n’abasize bakoze Jenoside n’inshuti zabo.

Avuga ko ibyo bikorwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, bitwaje uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza.

Nk’abiyemeje kurinda no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abashinze iyo fondasiyo bavuga badashobora kwihanganira abapfobya amateka y’Abanyarwanda.

Iyi fondasiyo yashinzwe n’abantu banyuranye, harimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’imyaka itandukanye cyane cyane urubyiruko rufite inyota yo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

Mukagasana avuga ko ari yo mpamvu iyo Fondasiyo itazagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ahubwo izajya itanga impuruza aho izabona hose hari ibimenyetso byabyara Jenoside.

Mu zindi ntego za Fondasiyo; izakora bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ifatanya n’imiryango ndetse n’ibigo byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga bifite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside.

Tanga Igitekerezo