Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) gitangaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali ari two tuza mu myanya y’inyuma mu gutanga umusanzu wa mituweli w’uyu mwaka wa 2020-2021 uzarangira ku ya 30 Kamena 2021.
Raporo y’itangwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza y’uyu mwaka aho ugeze ubu, igaragaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya itanu ya nyuma, bikaba ngo bituruka ku myumvire itihuta y’abanyamujyi.