Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yahaye ikaze icyemezo cya Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden cyo gutangira gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali arwanya ihumana ry’ikirere.
Ni nyuma y’uko Perezida Biden asabye abakozi mu biro bye gutegura inyandiko izashyikirizwa Sena y’icyo gihugu, kugira ngo itange inama ku gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali, yo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya yitwa (HFC).