Inyanja Twogamo: Intambara hagati y’abakirisitu n’abayisilamu zo kwisubiza ubutaka butagatifu

Yanditswe na KT Radio Team February 1, 2021 - 14:30

Muri kino kiganiro tugiye kugaruka kuri zimwe ntambara zo kwisubiza ubutaka butagatifu bwari buri mu maboko y’abafite imyemerere ya kislam zabaye guhera mu kinyejana cya 11, zikamara imyaka igera kuri 200.

Izi ntambara zizwi nka croisades zikaba zarabaye mu bice bitandukaye by’umugabane w’Uburayi na Aziya, ariko turi bugaruke ku ntambara zerekeza muri palestine cyane cyane umugi wa Jerusalem.

Turi burebe bamwe mu bantu b’ingenzi bazigizemo uruhare, ubuzima butoroshye banyuzemo kuva mu bihugu nk’ubufaransa n’ubudage, bakagenda n’amaguru kugera mu burasirazuba bwo hagati, ndetse na bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze izi ntambara.

Tanga Igitekerezo