Abatinyutse gushinganisha imyaka n’amatungo baravuga ko basigaye bakora ubuhinzi n’ubworozi bw’umwuga
Abahinzi n’Aborozi bitabiriye gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, barishimira ko ubu bakora Ubuhinzi n’Ubworozi bw’umwuga, kuko batakigira ibihombo biterwa n’ibiza byibasira imyaka, impanuka cyangwa indwara zica amatungo, bitewe n’uko iyo bibayeho, bongera kugobokwa cyangwa gushumbushwa. Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko n’ubwo, Abahinzi n’Aborozi bagenda bayitabira, hagikenewe ko biyongera, kugira ngo intumbero Leta y’u Rwanda ifite, yo kuvugurura Ubuhinzi n’Ubworozi buteye imbere mu turere twose tw’igihugu igerwaho.
Post comments (0)