Abaturiye igishanga cy’Urugezi bamaze gusobanukirwa ingamba zo kukibungabunga

Yanditswe na KT Radio Team February 2, 2021 - 10:34

Abaturiye Igishanga cy’Urugezi, baratangaza ko bagenda basobanukirwa ko ingamba zashyizweho kugira ngo kibungabungwe, zitari mu nyungu zabo gusa, ahubwo ko ari iz’Abaturarwanda muri rusange.

Iki gishanga gikora ku mirenge 10 yo mu Turere twa Burera na Gicumbi, gifatwa nk’imari ikomeye, kuko uretse kuba ari isoko y’Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, kinatanga amazi abyara ingufu z’amashanyarazi atunganyirizwa mu ngomero za Mukungwa, Ntaruka na Rusumo.

Tanga Igitekerezo