Intwari z’i Nyange ziyemeje kubana nk’umugabo n’umugore

Yanditswe na KT Radio Team February 2, 2021 - 10:42

Abana bagera kuri 40 bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’I Nyange baranzwe n’ubutwari kugeza ubwo bamwe bahasiga ubuzima.

Ni nyuma y’uko abacengezi babagabyeho igitero babasaba kwivangura, ariko barabyanga ahubwo barangwa no gushimangira ubunyarwanda nyakuri banga ivangura.

Mu buhamya bwa Uwamahoro Prisca, umwe muri abo bana bagizwe intwari, avuga ko bari bafite umuco udasanzwe batojwe wo gukundana batitaye ku moko.

Uwamahoro washakanye na Phanuel nawe wagizwe Intwari, aratanga ubuhamya bw’ibyababayeho ubwo bagabwagaho igitero n’abacengezi, ariko ntibaterwa ubwoba n’intwaro babonaga imbere yabo ahubwo bagaragaza ubuvandimwe.

Umva ubuhamya bwa Uwamahoro Prisca hano:

Tanga Igitekerezo