Perezida Kagame yashimye uko Amavubi yitwaye muri CHAN 2020

Yanditswe na KT Radio Team February 8, 2021 - 08:34

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuye n’abagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, abashimira uko bitwaye marushanwa ya CHAN 2020 baherutsemo, ndetse agira n’ibyo abasaba kugira ngo bazitware neza mu minsi iri imbere.

Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize yari yarahagaritse gukurikirana umupira w’amaguru wo mu Rwanda kubera imyitwarire itari myiza yari imaze iminsi igaragara, gusa ubu akaba abona hari impinduka nziza zitangiye kugaragara.

Umukuru w’igihugu yavuze ko yishimiye kubona umwanya wo kuganira na bo, kandi ko na kera byari bisanzwe aho yajyaga abona umwanya wo kubaganiriza gusa ko hari aho yageze akabyihorera, atari uko atashakaga kubikurikirana, ahubwo ari uko abakinnyi n’ababyobora umupira w’amaguru babaga babifitemo uruhare.

Perezida Kagame yashimye uko abakinnyi bitwaye, ndetse anabizeza ko Leta izabagenera ishimwe.

Perezida Kagame kandi yasabye abagize ikipe y’igihugu kurangwa n’imyitwarire myiza haba mu kibuga ndetse no hanze y’ikibuga, asaba abakinnyi kwirinda imyumvire yo kumva ko intsinzi yaboneka hakoreshejwe amarozi.

Perezida Kagame kandi yasabye abakinnyi kumvira abatoza, ntihagire umukinnyi wumva ko ari hejuru y’ikipe, uwakumva hari ikitagenda akaba yakwegera umutoza bakaganira ariko hakabamo kubahana.

Ni na ho yahereye avuga imwe mu mpamvu zatumye uwahoze ari umutoza w’Amavubi Ratomir Dujković asezera, akaba ngo hari ibyo atumvikanye na bamwe mu batoza bakoranaga ndetse n’abakinnyi bumvaga ko na bo ari abatoza.

Nyuma yaho Ratomir Dujković yahise yerekeza mu ikipe y’igihugu ya Ghana, aho na ho yahakoreye amateka akabahesha itike bwa mbere mu mateka yo kwitabira igikombe cy’isi.

Tanga Igitekerezo