U Rwanda rwakiriye ‘Robots’ zica udukoko dutera indwara

Yanditswe na KT Radio Team February 10, 2021 - 11:56

Ku wa kabiri tariki 09 Gashyantare 2021, u Rwanda rwakiriye inkunga ya robo ‘Robots’ eshatu zikoresha imirasire mu kwica virus ya Corona, zikaba zatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere(UNDP) hamwe na Leta y’u Buyapani.

Ubusanzwe kwica udukoko dutera indwara(virusi na mikorobe) hakoreshwaga uburyo bwo gutera umuti, ariko ubu harifashishwa ingufu z’imirasire mu bitaro bivura icyorezo Covid-19.

Izi robo nshya zije kunganira ngenzi zazo eshanu zaje mu mwaka ushize, zo zikaba zikoreshwa mu gupima umuriro no kwita ku barwayi nko kubashyira ibiribwa cyangwa imiti ndetse no kubafasha kuvugana n’abaganga mu gihe batari kumwe na bo.

Inkunga y’izo robo yashyikirijwe Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) hamwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo(MINICT) ku bitaro by’akarere ka Nyarugenge i Nyamirambo.

Tanga Igitekerezo