KT Radio Real Talk, Great Music
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu Rwanda bimaze igihe gito bitangiye, bikaba byarahereye ku bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira yabwiye Kigali Today ko ku ikubitiro hakingiwe umubare muto uhwanye n’inkingo zari zabonetse, ariko ntiyatangaje umubare w’abakingiwe n’igihe nyakuri ibyo bikorwa byatangiriye.
Yavuze ko hari umubare muto w’inkingo zari zaje zikoreshwa kuri abo bantu bake, ariko ko hari izindi zitegerejwe mu byumweru bisoza ukwezi kwa Gashyantare, nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yari yabitangaje.
Abaherwaho mu gukingirwa barimo abakora kwa muganga, barimo abaganga, abaforomo, n’abita ku barwayi ba COVID-19.
Mu bandi bazakingirwa mu ba mbere harimo abakuze bafite imyaka guhera kuri 65 kuzamura, hakabamo abantu bafite uburwayi budakira nka Diyabete, umuvuduko w’amaraso, Kanseri n’izindi.
Hazakingirwa kandi n’abandi bafasha mu bikorwa byo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 nk’inzego z’umutekano, abakorerabushake (Youth Volunteers) bafasha abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Biteganyijwe ko umubare w’abakingirwa uzagenda waguka ku buryo mu myaka ibiri uhereye muri uku kwa Kabiri hazaba hamaze gukingirwa 60% by’abaturage.
U Rwanda ruvuga ko rwamaze gutegura ibyangombwa bikenewe ndetse ko rwamaze guhugura abazafasha muri ibyo bikorwa byo gukingira.
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2023 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)