Mu rukiko, Rusesabagina yongeye guhakana ko ari Umunyarwanda

Yanditswe na KT Radio Team February 17, 2021 - 13:46

Mu rubanza rwa Paul Rusesabagina rwatangiye kuburanishwa ruhujwe n’urw’abarwanyi 17 bahoze mu mutwe wa FLN ndetse n’abari abavugizi bawo Nsabimana Callixte na Nsengimana Herman, umucamanza yabajije Rusesabagina niba umwirondoro yasomewe ari uwe, undi aramuhakanira.

Paul Rusesabagina watangiye kuburana urubanza mu mizi kuri uyu wa gatatu ari kumwe n’abari abarwanyi b’umutwe wa FLN, igihe yabazwaga niba umwirondoro yasomewe ari uwe yavuze ko akomeje kwemezwa ko ari Umunyarwanda nyamara we ari Umubiligi. Uyu ni Rusesabagina wavuganaga n’umucamanza mu mu rubanza rurimo kubera mu Rukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa gatatu.

Tanga Igitekerezo