Abakorera Kaminuza ya INILAK barashinja ubuyobozi bwayo kubarira amafaranga

Yanditswe na KT Radio Team February 26, 2021 - 12:00

Abarimu n’abakozi bagera kuri 200 ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti (INILAK) barashinja ubuyobozi bwayo kunyereza amafaranga yabo y’ikimina bashinze mu mwaka wa 2008, n’imisanzu iyo kaminuza ibakata ku mushahara buri kwezi kuva mu mwaka wa 2000 kugeza ubu.

Ni amafaranga basanga ashobora kurenga miliyoni 180, ariko bakavuga ko mu kigega cy’ikimina nta faranga na rimwe ririmo, bakaba basaba inzego za Leta kubikurikirana kugira ngo ayo mafaranga agaruzwe.

Tanga Igitekerezo