Leta yashoye miliyoni 900 mu gutunganya igishanga cya Kamiranzovu

Yanditswe na KT Radio Team March 2, 2021 - 11:29

Leta y’u Rwanda yashoye amafaranga asaga miliyoni 900 mu gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera, aho abaturage 800 bagiye guhabwa akazi mu gihe cy’amezi icyenda uwo mushinga uzamara.

Ni igishanga kiri ku buso bwa hegitari 465 kigiye gutunganywa ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Reserve force akaba ariyo izashyira mu ngiro uwo mushinga.

Abaturage bavuga ko bajyaga bahinga amazi y’imvura akangiza ibihingwa byabo, none uyu mushinga uje ari igisubizo kuko uzabafasha kongera umusaruro wabo, bakaba banahawe akazi kazabafasha kongera iterambere ry’ingo zabo, nkuko abaganiriye na Mutuyimana Servilien babivuga.

Tanga Igitekerezo