Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze burahamagarira aborozi gucunga umutekano w’amatungo yabo no kwirinda uburangare bushobora guha icyuho abagizi ba nabi, bangiza amatungo yabo.
Ibi biravugwa nyuma y’uko hari inka 3 z’uwitwa Munyampamira Ildephonse zapfuye zizize uburozi buhumanya zagaburiwe. Inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano zikaba zigishakisha intandaro y’ubu bugizi bwa nabi, no gutahura ababwihishe inyuma.