Undi mutangabuhamya yagaragaje umugambi wa Rusesabagina wo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda

Yanditswe na KT Radio Team March 25, 2021 - 10:28

Mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be ruri kuburanishwa n’urugereko rw’urukiko rukuru, kurinuyu wa Kane urukiko rwumvise ubuhamya bwa Noel Habiyaremye, uvuga ko yakoranye na Rusesabagina.

Uyu Habiyaremye yari umutangabuhamya wa kabiri w’ubushinjacyaha, nyuma ya Prof. Michelle Martin w’Umunyamerika watanze ubuhamya ku wa gatatu ku byo azi kuri uru rubanza.

Habiyaremye yavuze ko muri 2006 ari bwo yatangiye kumva imigambi ya Rusesabagina ku maradio, yumva ari myiza kuko na we yari ari mu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda muri Kongo Kinshasa.

Yabwiye urukiko ko uwitwa Rubingisa Project bakunda kwita Malumba ari we wamuhuje na Rusesabagina, anamuha telefoni baravugana anamubwira imigabo n’imigambi y’ingabo ayobora muri Kongo ndetse n’icyo yifuza ko Rusesabagina yabafasha nk’umunyapolitiki yumvanye imigambi myiza kandi ukorera hanze.

Avuga ko yongeye kuvugana na Rusesabagina nyuma y’umwaka ari uko agiye kwivuza muri Zambia, amwemerera ko yamubonera ubufasha bwo gufasha ingabo kurwana kuko Rusesabagina na we yagaragazaga ko ibyo bifuza gusaba Leta y’u Rwanda nitabyemera bazakoresha uburyo bw’imirwano.

Icyo gihe ngo Rusesabagina yamwoherereje amafaranga yo kugura ibikoresho ndetse n’andi yo gukoresha binyuze ku bandi Banyarwanda babaga muri Zambia bari baziranye na we.

Habiyaremye yabwiye urukiko ko ubwo we n’uwitwa Col Nditurende Tharcisse bajyaga kubonana na Gen Adolphe wari ukuriye iperereza mu Burundi, wari warabemereye ko yabafasha, bafashwe n’ubuyobozi bw’u Burundi boherezwa mu Rwanda banyujijwe ku mupaka w’Akanyaru.

Habiyaremye yavuze ko kuva yafatwa ibye na Rusesabagina byahise birangirira aho, kuva icyo gihe kugera uyu musni, kandi ko yajyanywe mu nkiko araburana akatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’igice.

Habiyaremye yavuze ko yafashwe amaze kuganira n’abantu batandukanye ariko akenshi yavuganaga n’abashobora kwifatanya na bo mu ishyamba.

Yakomeje avuga ko atakwemeza ko ibyabaye i Nyabimata byari muri uwo mugambi kuko we ntacyo abiziho.

Habiyaremye yabajijwe uburyo bwari ko hagombaga gukoreshwa amasasu n’igitero cya gisoda, bigakorwa mu nzira n’ahateguwe mu buryo buborohereza kubona aho kunyura.

Tanga Igitekerezo