Nta Munyarwanda uzongera kwemera ko umutekano uhungabana – Perezida Kagame

Yanditswe na KT Radio Team April 8, 2021 - 09:39

Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi byivugira ku buryo ntawe uzongera kwemera ko ibyagezweho byangizwa n’abahungabanya umutekano.

Avuga ko n’ubwo intege nke z’ubushobozi zikiri nke, Abanyarwanda bazi nanone uko bahangana n’ibibazo byabo, bafite imbaraga kandi ko batatezuka ku ntego, yo kwiteza imbere kuko ibimaze kugerwaho byivugira.

Yabivugiye mu muhango wo gutangiza Icyunamo cyo Kwibuka ku Nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tanga Igitekerezo