U Rwanda ruzavuga kuri ‘Raporo Duclert’ mu cyumweru cya gatatu cya Mata

Yanditswe na KT Radio Team April 9, 2021 - 09:26

Perezida wa Repuburika Paul Kagame yatangaje ko mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2021, u Rwanda ruzagira icyo ruvuga kuri raporo igaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yasohowe n’inzobere z’Ubufaransa ubwazo.

Iyo raporo yiswe Rapport Duclert yakozwe n’inzobere z’abashakashatsi n’abandintsi b’Ubufaransa bisabwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron kugira ngo ukuri ku ruhare rw’Abafaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi rugaragare.

Tanga Igitekerezo