Perezida Kagame asanga kubaka ubushobozi bw’Ingabo ari uguhangana n’iterabwoba iryo ari ryo ryose ryaza ku gihugu

Yanditswe na KT Radio Team April 26, 2021 - 15:47

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko ubushobozi igihugu cyubaka mu ngabo z’u Rwanda, bugamije kugira ngo u Rwanda rugire umutekano, ariko no kugira ngo uwashaka guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda izo ngabo zibe ziteguye guhangana na we.

Yabivuze kuri uyu wa Mbere, mu muhango wo gusoza amasomo y’abofisiye bato mu ngabo z’u Rwanda, bamaze igihe bigira mu ishuri rya gisirikare rya Gako (Rwanda Military Academy) mu Karere ka Bugesera.

Tanga Igitekerezo