Inyanja Twogamo – Ishema n’igihombo by’indege za “Concorde”

Yanditswe na KT Radio Team April 27, 2021 - 17:08

Muri kino kiganiro Christophe Kivunge aragaruka ku ndege izwi ku izina rya “Concorde”

Concorde bwari ubwoko bw’indege bwabashaga gukora ingendo ndende, mu gihe gito, kandi zikihuta cyane, ku buryo zashoboraga kugenda zifite umuvuduko urenze uw’ijwi, ari byo bizwi nka “supersonic”.

Usibye kuba yarihutaga cyane, ntago ari buri muntu wese wapfaga kwigondera ibiciro byayo, dore ko kuyigendamo byari bihenze cyane, aho yagendwagamo n’ibyamamare ndetse n’abaherwe gusa.

Gusa impanuka y’iyi ndege yabaye ku wa kabiri tariki 25 Nyakanga umwaka wa 2000, yatumye ikuzo yari imaze imyaka 30 ifite ritakara, ndetse biza kumenyekana ko yari yarahombeye ibihugu byayikoze.

Umva ikiganiro kirambuye kuri iyi ndege hano:

Tanga Igitekerezo