Imitingito ikomeje kwangiza ibikorwa remezo muri Rubavu, ibikorwa bimwe byafunzwe

Yanditswe na KT Radio Team May 26, 2021 - 11:17

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamaze gusaba abakorera mu isoko rya Gisenyi gufunga bakajya gukorera mu yandi masoko.

Ibyo birajyana no gusaba abakorera mu nyubako zo mu mujyi gufunga kubera ubukana bw’imitingito ikomeje kwangiza ibintu harimo inyubako n’imihanda, imwe muri yo ikaba ifunze.

Uretse gusaba abaturage kuva mu nyubako bakoreramo, hari amakuru y’uko abanyeshuri biga muri TTC Gacuba nabo bimurwa.

Mu bindi bikorwa byafunze imiryango harimo Banki izwi nka COGEBANK, ishami rya Rubavu, itangazo iyo Banki yaraye isohoye rikavuga ko izongera gukora ari uko imitingito irangiye, abakiriya bayo bakaba basabwa kugana andi mashami.

Ubuyobozi bw’AKarere ka Rubavu busaba abaturiye uyu mututu kutaba mu mazu mu gihe imitingito irimo kwiyongera hirindwa ko yabagwaho.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri, mu bitaro bikuru bya Ruhengeri hagejejwe abarwayi 44 bahimuriwe bakuwe mu bitaro bya Gisenyi, nyuma y’aho imitingito ikomeje kumvikana hirya no hino yibasiriye by’umwihariko Akarere ka Rubavu, ahamaze kwangirika ibikorwaremezo bitandukante.

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri Dr Muhire Philibert, avuga ko muri ibi bihe biteguye gukora mu buryo budasanzwe, mu kurushaho gukurikirana ubuzima bw’aba barwayi baje biyongera ku bandi basanzwe bakurikiranwa n’ibi bitaro.

Tanga Igitekerezo