Perezida Kagame yashimye amagambo Macron yavugiye ku Rwibutso rwa Gisozi

Yanditswe na KT Radio Team May 27, 2021 - 18:15

Perezida Kagame yashimye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku ntambwe yateye, ashingiye ku myumvire ye y’uko ibintu bigomba guhinduka, amushimira ku ijambo ryuje ukuri yavugiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we bagiranye n’itangazamakuru ku manywa yo kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Macron ari umuntu wiyemeje gukora impinduka, bityo ko urugendo yakoreye mu Rwanda rureba ahazaza “aho kuba ahahise”, kandi ko ruzagirira inyungu abaturage b’ibihugu byombi yaba mu bijyanye na politiki, ubukungu ndetse n’umuco.

Yavuze ko uyu munsi ari uwo kwita ku bihe by’ubu no ku hazaza, ariko harebwa ku mateka y’ahahise.

Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

Tanga Igitekerezo