Perezida Kagame yakiriye ikipe ya Patriots BBC

Yanditswe na KT Radio Team June 1, 2021 - 09:41

Kuri uyu wa Mbere Perezida wa repubuika Paul Kagameyakiriye muri Village Urugwiro ikipe ya Patriots BBC, yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basket Ball Africa League (BAL).

Perezida Kagame yabashimiye uburyo bitwaye muri aya marushanwa, ariko kandi abasaba gukomeza gushyira imbaraga muri uyu mukino.

Umukuru w’igihugu yababwiye ko kuba bataratsinze ngoi begukane iri rushanwa bidakwiye kubaca intege, kuko mu buzima habamo gutsinda no gutsindwa, ahubwo abasaba kwigira kuri uko gutsindwa kugira ngo bategure ejo heza.

Mugabe Aristide, Kapiteni w’Ikipe ya Patriots BBC, avuga ko kuba bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ari ishema kuri bo, kandi ko bibongereye imbaraga mu gutegura andi marushanwa bazitabira.

Yavuze ko irushanwa rya BAL riri ku rwego rukomeye muri Afurika, kandi ko ribasigiye amasomo azabafasha gutegura andi marushanwa.

Minisitiri wa Siporo Munyanhgaju Aurore Mimosa, avuga ko kuba Patriots yarahagarariye u Rwanda kandi neza byari ishema, ariko bikaba byararushijeho kuba byiza kuba ikipe yari iruhagarariye yaritwaye neza.

Minisitiri Munyangaju na we avuga ko iri rushanwa risigiye umukoro ikipe ya Patriots muri rusange, bityo ko bizeye neza ko mu marushnwa ataha arimo na Afro Bastet, izitwara neza.

Ikipe ya Patriots BBC yabashije kugera muri ½, ikaba yarasoje irushanwa iri ku mwanya wa kane, ari na ryo rya mbere ryari ribaye muri Afurika rikabera mu Rwanda.

Iri rushanwa ryegukanywe n’ikipe ya Zamalek yo mu Misiri, itsinze US Monastil yo muri Tunisia, ku manota 76 kuri 63.

Tanga Igitekerezo