Tugomba kongera ingufu muri gahunda ya COVAX – Perezida Kagame

Yanditswe na KT Radio Team June 4, 2021 - 13:02

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye ko gahunda ya COVAX irushaho kongerwamo ingufu kugira ngo isi ibashe guhashya burundu icyorezo cya COVID-19.

Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga yigaga ku buryo bwo gutera inkunga gahunda ya COVAX igamije gusaranganya inkingo za COVID-19 kuri bose.

Perezida Kagame yavuze ko gahunda ya COVAX yagize akamaro kuko yarokoye ubuzima bw’abantu benshi haba mu Rwanda n’ahandi ku isi, avuga ko mu Rwanda by’umwihariko hamaze gukingirwa abagera kuri 3% by’abatuarge.

 Yavuze ko u Rwanda rwahawe inkingo zisaga ibihumbi 500 binyuze muri iyo gahunda ya COVAX, bituma u Rwanda rubasha gukingira 3% by’abaturage barwo.

Umukuru w’igihugu kandi yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma ibyo bishoboka, asaba ko hakongerwa imbaraga muri gahunda ya Covax, no kubakira Afurika ubushobozi bwo kubasha kwikorera inkingo.

Tanga Igitekerezo