Perezida Kagame yasabye Afurika kwigira kuri Covid-19 kandi urwego rw’ubuzima rugahabwa umwihariko

Yanditswe na KT Radio Team June 8, 2021 - 17:36

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kwigira ku cyorezo cya Covid-19, bikaboneraho kongera ubushobozi bishyira mu rwego rw’ubuzima, mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ibindi byorezo mu gihe kizaza.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021, mu ijambi yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ubufatanye bw’ikigo cya MasterCard Foundation n’Ikigo cya Afurika Gishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo, African CDC.

Perezida Kagame yavuze ko ashingiye ku buryo urwego rw’ubuzima ku mugabane wa Afurika rutitaweho nk’uko bikwiye mu myaka ishize bikagaragarira mu buryo wahungabanyijwe cyane na Covid-19, bikwiriye gusigira isomo Afurika igahindura imyumvire mu bijyanye no guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Perezida Kagame yagize ati “Ntitugomba kuva muri iki cyorezo tugifite imyumvire yo gukora ibintu nk’uko twari dusanzwe tubikora. Ibyo bivuze ko tugomba gushora umutungo wacu mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu bihugu byacu”.

Ubu bufatanye buzamara imyaka itatu, bukaba bufite agaciro ka miliyari 1,3 z’amadolari ya Amerika, azakoreshwa mu gufasha Abanyafurika miliyoni 50 kubona inkingo za Covid-19.

Aya mafaranga kandi azakoreshwa mu kuzahura ubukungu bw’uyu mugabane bwashegeshwe ndetse no gutangiza ibikorwa byo kubaka inganda zizakora inkingo n’imiti kuri uyu mugabane.

Tanga Igitekerezo