Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge bw’u Burundi

Yanditswe na KT Radio Team July 1, 2021 - 11:30

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yageze i Bujumbura mu Burundi, aho ari umwe mu bashyitsi b’u Burundi mu birori by’Umunsi w’Ubwigenge, wizihizwa kuri uyu wa 01 Nyakanga.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabiriye uyu muhango, nyuma y’igihe ibihugu byombi bitabanye neza.

U Burundi bwizihiza umunsi w’ubwigenge igihe kimwe n’u Rwanda, bwabonetse ku wa 1 Nyakanga 1962 ku bakoloni b’Ababiligi.

Icyakora mu Rwanda, n’ubwo ari umunsi w’ikiruhuko ntabwo wizihizwa mu birori, ahubwo ugahuzwa n’uwo Kwibohora wizihizwa ku wa 04 Nyakanga.

Binyuze kuri twitter, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byemeje ko Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yageze i Bujumbura ahagarariye Perezida Paul Kagame, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 y’Ubwigenge bwa Repubulika y’u Burundi. Akigera I Bujumbura, yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe Ngirente ni rwo rukozwe mu Burundi n’umuyobozi ukomeye w’u Rwanda mu myaka irenga itanu ishize.

Perezida Kagame aheruka kuvugira mu nama ya Komite nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi ko umubano n’u Burundi urimo kuzahuka.

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi waba utangiye kuzahuka.

Ibimenyetso by’ukuzahuka kwawo kandi byatangiye kugaragara mu mwaka ushize wa 2020, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro na mugenzi we w’u Rwanda Dr Vincent Biruta bahuriraga ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba-Gasenyi.

Tanga Igitekerezo