Muhanga: Udusoko twa ‘Ndaburaye’ twafunzwe kuko tutagaragaza uburyo bwo kwirinda Covid-19

Yanditswe na KT Radio Team July 21, 2021 - 11:40

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko udusoko duto tuzwi ku izina rya ‘Ndaburaye’ dukunze kuremera mu nkengero z’umujyi wa Muhanga dufunze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ubuyobozi buvuga ko utwo dusoko nta bikoresho byo kwirinda Covid-19 birimo nka za kandagira ukarabe, ubwiherero, ibibanza byatuma abantu bategerana cyane cyangwa ubundi buryo bwafasha abantu kugira isuku no gukurikiza amabwiriza, ari yo mpamvu twabaye dufunzwe abahahiramo basabwa kugana andi masoko yuijuje ibisabwa.

Tanga Igitekerezo