Abiga muri IPRC-Kigali bagiye gufatanya na RTDA gukora imihanda y’imigenderano

Yanditswe na KT Radio Team October 18, 2021 - 10:34

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Imihanda(RTDA) kivuga ko Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC-Kigali bazafatanya na cyo gushyira kaburimbo iciriritse mu mihanda y’imigenderano hirya no hino mu Gihugu.

Abiga ibijyanye n’imihanda mu mwaka wagatatu muri IPRC Kigali basuye aharimo gukorwa imihanda y’imigenderano mu karere ka Gatsibo mu mpera z’icyumweru gishize, bavuga ko biteguye kuziba icyuho Leta ifite cyo kubura abakozi muri urwo rwego.

Tanga Igitekerezo