Abatembereza ba mukerarugendo bahuguwe ku kurinda Ingagi Covid-19

Yanditswe na KT Radio Team December 10, 2021 - 10:32

Abatembereza ba mukerarugendo bikorera ku giti cyabo barimo guhugurirwa kubungabunga ingagi bazirinda indwara zirimo na Covid-19, kuko abantu bashobora kuzanduza indwara barwaye cyangwa nazo zikabanduza.

Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri yishwe “Gorilla Friendly”, ugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga, kuba inshuti z’Ingagi, agamije gusobanurira abantu ko bose bafite aho bahurira no kubungabunga Ingagi aho kuba iby’ibigo bifite aho bihuriye n’ubukerarugendo, kuko bose bafite uruhare rukomeye mu kubaho kwazo.

Tanga Igitekerezo