Abaturiye inkambi ya Mugombwa barasaba kwegerezwa amazi meza

Yanditswe na KT Radio Team December 21, 2021 - 17:58

Abaturiye inkambi y’impunzi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara bifuza kugezwaho amazi meza kuko za kano zo mu kabande zisigaye zizana amazi makeya, bityo abatabasha kujya kuvoma mu nkambi yo ihoramo amazi, bakavoma ibirohwa byo mu kabande.

Mu nkambi ya Mugombwa i Gisagara, ntihajya habura amazi kuko bayegerejwe aturutse ku isoko iri mu Mudugudu w’Akarambo.

Nyamara, abatuye muri uwo mudugudu badaturiye agasantere ka Bishya kashyizwemo ivomero na ryo rihorana amazi kimwe no mu nkambi, bo nta mazi meza bafite hafi, kuko bavoma mu kabande, bamwe muri bo iriba ryo mu kabande rikababera kure.

Tanga Igitekerezo