Amajyaruguru: Abantu 103 barimo abanyamahanga bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe na KT Radio Team December 21, 2021 - 17:54

Police y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyaruguru yafashe abaturage 103 mu turere dutanu tugize iyo ntara, aho bari barenze ku mabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 yo kuba saa yine z’ijoro bageze mu ngo zabo mu mujyi wa Musanze hakaba hafashwe 29.

Mu kiganiro CIP Alex Ndayisenga Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yagiranye na KTRadio, yavuze ko abo baturage bakomeje kwitwaza ukutamenya amabwiriza mashya mu gihe ngo inzego z’ibanze na Police bafashe umwanya uhagije wo kuyabasobanurira.

Ubu abafashwe bakaba bakomeje gusobanurirwa ayo mabwiriza yo kwirinda COVID 19 bacibwa n’amande yagenwe na Njyanama z’uturere batuyemo, abatarakingiwe bagahabwa urukingo bagasubira mu ngo zabo.

Tanga Igitekerezo