Polisi y’u Rwanda yashyikirije abaturage ibikorwa by’iterambere byatwaye Miliyoni 997 Frw

Yanditswe na KT Radio Team December 29, 2021 - 15:32

Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo byibanda ku bukangurambaga mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

By’umwihariko kuri uyu munsi hirya no hino mu Gihugu, habaye gahunda yo gushyikiriza ibyo bikorwa abaturage, muri uyu mwaka hakaba hizihizwa imyaka 21 y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibikorwa Polisi yamuritse byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 997.

Umva muri izi nkuru uko abaturage banyuranye bashyikirijwe ibyo bikorwa bashimira Polisi y’u Rwanda.

Tanga Igitekerezo