Ibarura rusange rya Gatanu rizifashisha abarimu b’amashuri abanza hamwe n’ikoranabuhanga

Yanditswe na KT Radio Team January 6, 2022 - 09:24

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) gitangaza ko kigeze ku musozo w’imyiteguro y’Ibarura rusange rya Gatanu ry’abaturage n’imiturire, rizakorwa tariki 16 Kanama muri uyu mwaka wa 2022, hakazifashishwa abarimu barenga 28,000 bo mu mashuri abanza, kandi bazakoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amabarura mu Kigo cy’Ibarurishamibare NISR, Habarugira Venant yatangaje ko mu barimu bigisha mu mashuri abanza bangana n’ibihumbi 62 basabye kuzifashishwa mu ibarura rusange ry’abaturage, hazatoranywamo abangana n’ibihumbi 28, bakazajya mu ngo zose zo mu gihugu.

Habarugira avuga ko abo barimu bazakora ubukarani bw’ibarura bazakoresha ikoranabuhanga rya NISR rizashyirwa muri telefone zigezweho (smart phones), rikazihutisha gukusanya ibyavuye hirya no hino mu gihugu.

Tanga Igitekerezo