Abanyamakuru basesengura ibijyanye n’uruhare rw’itangazamakuru ku kurwanya icyorezo cya Covid-19 baratangaza ko, urugendo rwo kwigisha no gutanga amakuru kuri Covid-19 rugikomeje kandi inzego bireba zikwiye kwemera ko rifite ijambo rikomeye mu guhangana na Covid-19-
Ibyo abanyamakuru babigarutseho mu kiganiro cya Master Card Foundation cyatambutse kuri KT Radio kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, aho bagaragaje ko icyorezo kigitangira wasanganga umunyamakuru ari we uhanzwe amaso ngo abaturage bamenye uko bitwara by’umwihariko mu gihe cya gahunda za Guma mu rugo.