Imbogo ebyiri zo muri Pariki y’Ibirunga zarwanye kugeza zicanye

Yanditswe na KT Radio Team January 13, 2022 - 08:13

Imbogo ebyiri zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu, zasanzwe zamaze gushiramo umwuka nyuma yo kurwanira mu murima w’umuturage wegereye inkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga wari uhinzemo ingano.

Izi mbogo ngo zaba zatorotse Pariki mu ma saha y’ijoro rishyira iryo ku wa gatatu, zigeze mu murima uhinzemo ingano, uherereye Mudugudu wa Kabari Akagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ziraharwanira zombi ziricana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda, Emmanuel Ndizeye, mu kiganiro kigufi yagiranye kuri telefoni n’Umunyamakuru wa KT Radio ISHIMWE RUGIRA Gisele, yatangiye amubwira uko bamenye aya makuru.

Tanga Igitekerezo