MINEDUC iravuga ko umwana utishyuye amafaranga yo kurya adakwiye kubuzwa kwiga

Yanditswe na KT Radio Team January 13, 2022 - 08:20

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC), Gaspard Twagirayezu yasabye amashuri n’ababyeyi kutagira umwana ubuzwa kwiga bitewe no kubura amafaranga yunganira ifunguro ryatanzwe na Leta.

Mu rwego rwo gufasha abana kwiga neza batarangara cyangwa badasiba amasomo, MINEDUC yatangije gahunda yo kubagaburirira ku ishuri bose muri uyu mwaka, ikaba isaba ababyeyi kugira icyo batanga cyunganira amafaranga Leta yashoye muri iyo gahunda.

Ababyeyi barasabwa kunganira Leta bagatanga amafaranga muri gahunda yatangiranye n’uyu mwaka w’amashuri 2021-2022, igamije kugaburirira abana bose ku ishuri ku manywa, guhera ku biga amashuri y’incuke kugera ku yisumbuye ya Leta cyangwa afashwa na yo.

Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC, Gaspard Twagirayezu yaganiriye na Radio Rwanda kuri wa Gatatu, avuga ko iyi gahunda itaragera ku banyeshuri bose mu Gihugu, ariko ko ari cyo kigamijwe.

Tanga Igitekerezo