Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeye gusabira igifungo cya burundu Paul Rusesagina na Nizeyimana Marc bari bakatiwe n’Urukiko Rukuru gufungwa imyaka 25 kubera kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.
Uru rubanza rwaburabishwaga mu Rukiko rw’Ubujurire rwari rumaze ukwezi kwose(kuva tariki 20 Mutarama 2022), aho abacamanza bumvise Ubushinjacyaha bwari bajuririye ibihano abaregwa bahawe, buvuga ko ari bito.
Aberegwa na bo bari bajuriye bavuga ko igifungo bahawe ari kinini, mu gihe abaregera indishyi kubera ababo n’ibyabo byaburiye mu bitero bya MRCD-FLN bavugaga ko izo ndishyi nta zo bahawe ndetse n’abavuga ko izo bahawe izidahagije.