Sena yahamagaje Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibibazo byagaragaye mu midugudu y’icyitegererezo

Yanditswe na KT Radio Team February 23, 2022 - 08:15

Inteko rusange ya Sena yaraye ifashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe, kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu midugudu y’icyitegererezo n’indi midugudu leta yatujemo abaturage.

Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’uko Komisiyo idasanzwe ya Sena, yashyiriweho kureba ibibazo biri mu midugudu y’icyitegererezo n’indi midugudu leta yatujemo abaturage, kuri uyu wa kabiri yagaragarije inteko rusange bimwe mu bibazo byagaragaye muri iyo midugudu.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose wari ukuriye iyo komisiyo idasanzwe, yagaragaje ko muri rusange abasenateri basanze hari byinshi abaturage batujwe mu midudugu y’icyitegererezo bishimira, birimo ibikorwa remezo begerejwe, amatungo borojwe, ndetse no kuba umutekano wararushijeho kwiyongera.

N’ubwo bimeze bityo ariko, komisiyo idasanzwe ya Sena yagaragaje ko yasanze hari ibibazo bitandukanye bigaragara muri iyo midugudu, nk’uko bigarukwaho na Senateri Marie Rose Mureshyankwano wari uyikuriye.

Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu basenateri basanga hakwiye kubaho ubukangurambaga no kuganiriza abaturage batuzwa mu midugudu y’icyitegererezo n’indi leta yatujemo abaturage, kugira ngo na bo bumve ko izo nzu ari izabo, bityo bagire uruhare mu kuzitaho.

Imidugudu 120 ni yo imaze kubakwa hirya no hino mu gihugu, ikaba ituwemo n’ingo 5,182, zigizwe n’abaturage basaga ibihumbi 28.

Tanga Igitekerezo