Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 barahamagarira Abanyarwanda kwikinginza Covid-19 byuzuye

Yanditswe na KT Radio Team February 24, 2022 - 08:54

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, barahamagarira Abanyarwanda bose ndetse n’abatuye u Rwanda bagejeje igihe cyo kwikiginza covid-19, kwikiginza byuzuye kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa bw’umubiri buhangana n’icyorezo.

Babitangaje ku gicyamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, ubwo abakobwa barenga 30 bari batarafata urukingo rwo gushimangira bari mu gikorwa cyo kwikingiza cyabereye mu karere ka Nyarugenge, ahazwi nka Camp Kigali, imwe muri site zisanzwe zitangirwamo urukingo rwa covid-19.

Baganira na KT Radio, aba bakobwa bayitangarije ko kwitabira gufata urukingo rwa gatatu rwa covid-19, batabitewe n’uko bari mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, ahubwo ngo bitabiriye aya marushanwa igihe cyo gufata urukingo rwo gushimangira cyari kitaragera.

Tanga Igitekerezo