Hari abana bataye ishuri bigira mu bucuruzi

Yanditswe na KT Radio Team March 2, 2022 - 10:22

Mu masoko atandukanye yo mu Karere ka Musanze, cyane cyane ayo mu bice by’icyaro, hakomeje kugaragara umubare muniniw’abana bataye amashuri bakajya mu bucuruzi cyane cyane bw’ibiribwa.

Muri aba bana hari abavuga ko biyeguriye ubwo bucuruzi nyuma y’aho bo ubwabo cyangwa ababyeyi babo, babuze ibyangombwa birimo ibikoresho by’ishuri, imyambaro ndetse n’amafaranga y’ifunguro.

Minisiteri y’Uburezi, ihamagarira abarezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’ababyeyi muri rusange, kutavutsa umwana uburenganzira bwo kwiga.

Tanga Igitekerezo