Bugesera: Bahigiye kwesa imihigo yari yaradindijwe n’icyorezo cya Covid-19

Yanditswe na KT Radio Team March 7, 2022 - 14:12

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko burajwe inshinga no kwesa imihigo yari yaradindijwe n’icyorezo cya covid-19, yiganjemo ishamikiye ku guhuza abantu.

Byagarutsweho mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yateranye ku wa Gatandatu tariki 05 Werurwe 2022, ihurije hamwe inzego zitandukanye z’ubuyobozi guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku Karere, hamwe n’abafatanyabikorwa bako.

Ubuyobozi bw’intara y’Iburasizuba, buvuga ko ikigamijwe muri iyi gahunda, ari ukwisuzuma ubwabo, bareba imikorere, imikoranire, n’imitangire ya serivise, byose biganisha ku kwesa imihigo ijyana abaturage aheza.

Tanga Igitekerezo