KU munsi mpuzamahanga w’umugore hazirikanwe uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu

Yanditswe na KT Radio Team March 9, 2022 - 11:27

Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, abanyarwandakazi barashimirwa uruhare batahwemye kugaragaza mu bukungu n’imiyoborere myiza y’igihugu, biganisha ku gushyigikira iterambere rirambye.

Igikorwa cyo kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’abagore, ku rwego rw’igihugu cyabereye mu Karere ka Gakenke.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, yasabye abaturarwanda gutahiriza umugozi umwe no gushyiraho ingamba zituma barushaho guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Tanga Igitekerezo